Inkuru Zacu

Ku nshuro ya mbere Umuryango Imbuto wizihije ibirori by’abarangije amasomo muri gahunda ya 12+

Iyo uvuze uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda, buri wese ahita atekereza gahunda iyobowe na Madamu Jeannette Kagame yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Ariko kandi uburezi ntabwo ari ubwo mu ishuri gusa kuko ni ubuzima tubamo ahatuzengurutse n’ibyo duhura nabyo mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Ibyo bikagaragazwa n’uko mu myaka ibiri ishize, Umuryango Imbuto washyize mu bikorwa gahunda ya 12+ igamije n’ubundi kwigisha.

Gahunda ya 12+, mu Rwanda ishyirwa mu bikorwa n’imiryango itatu itegamiye kuri Leta ari yo Caritas, World Relief n’Umuryango Imbuto, buri muryango wose ukorera mu turere 10.

Kugira ngo Umuryango Imbuto ukomeze ibikorwa byawo muri iyi gahunda, uterwa inkunga na DFID, Ikigo Girl Effect ndetse na guverinoma y’u Rwanda.

Gahunda yashyizweho mu gukurikirana abakobwa bakiri bato, ku bijyanye n’imibereho ya buri munsi, ubuzima ndetse n’ibijyanye no kuba bagira icyo bakora kibinjiriza amafaranga.

Ni gahunda yibanda ku bakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 12 nk’abantu baba bari mu cyiciro cy’ubuzima gifite ingorane.

Gahunda ikoresha uburyo bumwe bwo kwigisha abantu bo muri icyo cyiciro binyuze mu bujyanama.

Abajyanama (mentors) ni bo bagira uruhare mu guteza imbere iyi gahunda. Abajyanama basanga abo bakobwa ahantu haba raragenwe hisanzuye maze buri mpera z’icyumweru bakigishwa.

Aya masomo yigisha ku ngingo zitandukanye zaba izijyanye n’imyororokere ndetse n’ibijyanye no kwigenga mu bukungu.

Buri tsinda ry’abakobwa, bo mu turere 10 Umuryango Imbuto ukoreramo rikurikirana amahugurwa mu gihe cy’amezi 10 maze yasoza bagakorerwa ibirori byabarangije amasomo(graduation).

Uyu mwaka, abarangije ayo masomo mu cyiciro cya mbere ni 4023 batangiye tariki ya 27 Nzeri kandi bizakomereza mu tundi turere mu byumweru bibiri bikurikirana.

Tariki ya 27 Nzeri abakobwa 400 mu karere ka Karongi, umurenge wa Twumba byo gusoza amasomo.

Ibyo birori byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ndetse n’abandi banyacyubahiro mu gukomeza gushishikariza urubyiruko gukomeza kubaho neza no gusangira n’urundi rubyiruko amasomo bigishijwe.

Undi witabiriye ni Tetero Solange, umunyeshuri watsinze neza akaba yaranagejeje ijambo kuri abo bakobwa, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu bintu byose nubwo inzitizi zitabura.

Kuri ubu Solange ari mo kwimenyereza akazi muri BRAMIN (Bralirwa and Minimex Corporate) nyuma y’igihe gitoya asoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigaga ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ubuvuzi bw’amatungo.

Yitanzeho urugero, abasaba kudacogora gukora cyane ndetse no guhora biga ibintu bishya mu buzima.

Ati “ Mugomba gukora cyane atari mwe mwikorera gusa ahubwo munakorera igihugu ndetse n’ababyeyi. Guhabwa uburezi bitanga amahirwe yo kugera ku bintu bikomeye ndetse no gufasha abandi.”

Muri ibyo birori, abakobwa barangije amasomo bagaragaje ko batojwe mu mezi arenga icumi binyuze mu ndirimbo, imbyino n’imikino.

Mu gusoza ibyo birori, abasoje amasomo yabo bahamagawe mu mazina bose bajya imbere maze bashykirizwa impamyabushobozi zabo (certificates).

Ikibazo kicyibazwa nyuma yo kurangiza amasomo yabo, ni iki ngo ‘ Mbese aba bakobwa bazakora iki ko babonye impamyabushobozi zabo?’

Aba bakobwa bahawe iby’ibanze byabafasha bo ubwabo ndetse na sosiyete batuyemo. Inshingano zabo zibanda mu duce bakomokamo kugira ngo bagaragaze ko amasomo bize bayabyaje umusaruro.

Abakobwa basoje amasomo bakomeza kujya bahura, bagashinga za club zibahuza zibaganisha mu bikorwa byabagirira akamaro kandi nyuma ya buri kwezi bahura n’abajyanama babo.